Ubumwe ni indangagaciro remezo Abanyarwanda bagenderaho – Min. Dr Bizimana

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n'abayobozi n'abagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu Karere ka Nyamasheke mu biganiro bigamije kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda. 

Ibi biganiro  byateguwe na MINUBUMWE ifatanyije n'abafatanyabikorwa bayo, biri kubera mu turere twose, mu rwego rwo kwizihiza uku kwezi k'Ukwakira kwahariwe Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

Mu gutangiza ibiganiro, Minisitiri Dr Bizimana yibukije ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kongera kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bwasenywe bikomeye n’imiyoborere mibi yaganishije kuri Jenoside yakorewe abatutsi. 

Yagaragaje ko ibi biganiro ari umwanya mwiza wo gusuzuma urugendo ku ntambwe tumaze gutera, inzitizi zigihari, n’ingamba zafatwa kugira ngo dukomeze kugera ku iterambere rishingiye ku muco nyarwanda, indangagaciro zawo na kirazira.

Yabibukije ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari indangagaciro remezo Abanyarwanda bagenderaho kuva Igihugu cyabaho, nk’uko bigaragarira mu zindi ndangagaciro z’umuco nko gusabana, gufatanya, kugabira abakene, n’izindi. 

Ibi bivuze ko Igihugu gitera imbere ari uko gishingiye ku mateka yacyo, ari cyo gituma Abanyarwanda barebera hamwe aho indangagaciro na kirazira byabafashije gutera imbere, bakanasuzuma inzitizi zibangamira iterambere ryabo, bagafata ingamba.

Yakomoje ku budaheranwa bugaragarira mu buryo Abanyarwanda basuzumira hamwe ibibazo bagize, nka Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabishakira ibisubizo nk’Inkiko Gacaca zazanye ubutabera bwunga, Girinka na gahunda y’Ubudehe yatumye Abanyarwanda benshi bava mu bukene. 

Yashimangiye ko indangagaciro y’umurimo nayo igaragaza ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kuko kugirango bagire icyo bageraho, bivane mu bibazo, batere imbere, byabasabye gukora cyane.

Minisitiri yagarutse kandi kuri bimwe mu bibazo biri buganirweho muri iri huriro nk’amacakuri akomoka ku murage mubi twasigiwe n’abakoloni, abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere bitwaza inyigisho z’ibinyoma bakayobya Abanyarwanda, ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, umwiryane ukirangwa mu miryango, n’ibindi.

Yasoje asaba ko ibi biganiro biba umwanya wo gusuzuma intambwe yatewe ariko tukareba n’imbogamizi zigihari hanyuma hagafatwa ingamba zo kuzikemura. Yavuze Kandi ko ibizava muri ibi biganiro bizafasha mu kwegeranya ingamba zizagarukwaho mu Ihuriro nk’iri ku rwego rw’Igihugu.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->