Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasabye ababyeyi gutoza ubupfura abakiri bato
Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Kamena 2022, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana yitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango GAERG na AERG kikaba cyarabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Igikorwa ngarukamwaka kiba gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ntukazime Nararokotse” kigamije Kwibuka no guha icyubahiro abari bagize imiryango irenga ibihumbi 15 barenga ibihumbi mirongo itandatu n’umunani bishwe muri Jenoside ku buryo nta n’umwe wasigaye mu muryango.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, yifashishije ibyanditswe n’umwanditsi w’Umuyahudi warokokeye mu nkambi ya Auschwitz, Primo Levi yasabye ababyeyi kubwira abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyo itsinda ry’abantu rihuye na Jenoside ritagomba kuyibagirwa ahubwo bigomba kuvanamo amasomo atuma baharanira ko itazongera kubaho. Mu gitabo cy’uwo mwanditsi cyitwa “Si c'est un homme” ugenekereje mu Kinyarwanda (iyo wibuka ko uri umuntu) aho yanditse abwira abicanyi ngo: “Ntimuzabyibagirwe, oya ntimuzabyibagirwe! aya magambo muyahoze ku mutima, mubitekerezeho iwanyu, muri mu rugendo, mugiye kuryama, mubyutse, mubisubiriremo abana banyu, nubwo inzu yabagwa hejuru, nubwo mwaba mushegeshwe n’indwara,kugira ngo abana banyu batazigera bakora nkamwe”.
Yakomeje ashimira GAERG kuba yarafashe iya mbere mu guha igihugu inshingano yo Kwibuka no kubera aho batari Abatutsi bishwe bagashira burundu. Yavuzeko bigaragaza ubukana jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe kuko ibyiciro byose byari biyirimo kugeza n’aho bamwe mu babyeyi bayishoyemo mo abana. Yaboneyeho rero gusaba ababyeyi gutoza abakiri bato umuco w’ubupfura kugira ngo jenoside ntizasubire kuba aho ariho hose.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…