Min. Dr Bizimana yunamiye Abatutsi biciwe muri Arkidiyosezi ya Kigali
Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n'abandi bayobozi, bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Arikidiyosezi ya Kigali, ku Rwibutso rwa Musha ruherereye mu Karere ka Rwamagana rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 23.
Mu kiganiro yatanze, yashimiye Kiliziya Gatolika ko yemeye ko Kiliziya za Ntarama na Nyamata zihindurwa Inzibutso za Jenoside kugira ngo amateka y’ubwicanyi bwazikorewemo azahore abera isomo u Rwanda n’Isi.
Yashimye Diyosezi zitegura ibikorwa byo Kwibuka, ashishikariza izibikora rimwe na rimwe n’iya Kabgayi itarabitangira, kubishyira muri gahunda ihoraho ya buri mwaka.
Yagaragaje uruhare rw’abapadiri mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo Athanase Seromba na Emmanuel Rukundo.
Yerekanye ko nubwo hari abapadiri bashyigikiye umugambi wa Jenoside, ariko hari n’abawurwanyije, barwana ku Batutsi banicanwa na bo barimo Anania Rugasira, Bosco Munyaneza, Yozefu Gatare, Augustin Nkezabera, Baoudouin Busunyu, n’abandi.
Yagaragaje ko 90% by’abagize uruhare muri Jenoside bari abantu bakiri bato bafite munsi y’imyaka 40, ariko kubera kurererwa muri politiki y’urwango babeshywa ko Abatutsi bashaka kugarura ingoma ya cyami ngo yakandamizaga Abahutu, babyizera uko kandi ari ikinyoma.
Yasabye abakuru n’abato gukomeza kuzirikana inshingano duhuriyeho twese nk’Abanyarwanda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, twubaka u Rwanda ruzira ivangura n’ingengabitekerezo ya jenoside, duharanira ko politiki y'urwango itazongera guhabwa intebe ukundi.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…