Min. Dr Bizimana yashimye ubudaheranwa bw’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n'abanyamuryango, inshuti n'abafatanyabikorwa b’Umuryango AVEGA Agahozo muri Kigali Convention Centre, mu gikorwa cyibanda ku rugendo rw'ubudaheranwa, abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ibikomere byinshi, ariko abayirokotse ntibahwemye kwiyubaka no kubaka Igihugu. Ni muri urwo rwego, AVEGA Agahozo yateguye igikorwa cyibanda ku rugendo rw’ubudaheranwa bamazemo imyaka 30.

Mu ijambo rye, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yashimiye abanyamuryango ba 

Avega Agahozo ku bw'ubudaheranwa bubaranga bakomora ku mateka y'itotezwa ry'Abatutsi kuva igihe ryatangiraga mu myaka ya 1960 kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe na FPR-Inkotanyi.

Yagaragaje ko kuva ku butegetsi bwa President Kayibanda, abapfakazi b'Abatutsikazi batsinze agahinda batewe no kwicirwa abagabo n'abana b'abahungu, kwamburwa imitungo yabo, kwimwa ubutabera, kwirukanwa ku kazi, no gutoteza abanyamahanga bageragezaga kubafasha.

Yibukije ko ku butegetsi bwa President Habyarimana itotezwa ry'Abatutsi ryakomeje mu nzego zose z'Igihugu, ndetse abagore n'abakobwa bagafatwa ku ngufu bakanicwa.

Yashimye ubutwari bw' abahohotewe ashingiye ku buhamya batanze mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha, kuko gufata ku ngufu byashyizwe mu byaha bya jenoside bwa mbere mu mateka y'Isi.

Yasoje abizeza ko Leta y'u Rwanda izakomeza kubaba hafi no gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda bose.

Topics


Amadini ahishira abakoze Jenoside yaburiwe, ADEPR ishimirwa kwambura ubushumba abayigizemo uruhare

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yanenze amadini n’amatorero ahishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Itorero…

Read more →

Over 500 Genocide Convicts Begin Reintegration Training Ahead of Release

A total of 526 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi have begun a reintegration training programme to prepare…

Read more →

Minister Bizimana urges ADEPR pastors to promote unity and resilience

The Minister of National Unity and Civic Engagement, Dr Jean-Damascène Bizimana, has urged senior pastors of the ADEPR Church to uphold leadership…

Read more →

Over 260 genocide convicts complete unity and resilience training ahead of reintegration

A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…

Read more →

“Genocide Guilt Is Personal, Not Inherited” - Rwandan Diaspora in Europe Engaged in Dialogue on Unity and Resilience

On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…

Read more →

Genocide convicts urged to shun divisionism, embrace gender equality ahead of release

A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…

Read more →

Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →
-->