Kwibuka30: Min. Dr Bizimana yagaragaje uko Jenoside yateguwe mu Mujyi wa Butare

Uyu munsi, ku wa 20 Mata 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Ngoma. Muri uru Rwibutso, hanashyinguwe indi mibiri 2073 yabonetse.

Mu ijambo rye, yagaragaje uburyo bwakoreshejwe mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Butare wari Umujyi wa 2 mu Gihugu witwa "Capitale y’Abanyabwenge", ariko abo bantu bitwaga injijuke z’Igihugu baba ku isonga ryo gushyiraho politiki y’urwango ikandamiza Abatutsi.

 Yasobanuye mu buryo burambuye ishyirwaho rya “Comité du Salut Public”yari ishinzwe kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu nzego z’imirimo, i Butare, uruhare rw’ishyirahamwe SECA ryahuzaga abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’abayarangije, ryayoborwaga na Padiri Naveau rifite icyicaro muri College ya Christ Roi i Nyanza, itotezwa ryakozwe muri Kaminuza y’u Rwanda no mu bindi bigo bya Leta i Butare, agaragaza ko abenshi mu bari bagize SECA biganjemo abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata-Nyakanga 1994.

Muri Butare, mu 1992 ni bwo hatangiye gushingwa amashyirahamwe harimo « Front commun contre les Inkotanyi » na « Groupes des intellectuels rwandais à Butare » ; aya mashyirahamwe yakoze ubukangurambaga bwigisha ko Abatutsi ari abanzi b’Igihugu bagomba kurwanywa.

Ababaye ku isonga mu kuyashinga biganjemo injijuke z’abakomoka Gisenyi na Ruhengeri barimo Dr Jean Berchmas Nshimyumuremyi wari umuyobozi wungirije wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda na Dr Eugène Rwamucyo wayoboraga Ikigo cya Kaminuza cyari gishinzwe ubuvuzi rusange.

Mu ruganda rw’ibibiriti SORWAL, guhera mu 1992 hashyizwe mu bikorwa gahunda yo gutegura Jenoside, bahazana umuhezanguni Alphonse Higaniro kuruyobora, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi aba Matayo Ngirumpatse.

Aba bombi bahawe inshingano yo kuzana Abakiga benshi n'Interahamwe nyinshi muri Butare. Higaniro ageze mu ruganda yifashishije Martin Dusabe wakomokaga muri Mutura i Gisenyi mu gukwiza iyo ngengabitekerezo.

Yagaragaje uburyo uru ruganda rwabaye igikoresho cyo guha interahamwe ingengo y’imari zakoreshaga binyuze ku bayobozi bazo Robert Kajuga, Pheneas Ruhumuriza, Georges Rutaganda, Dieudonné Niyitegeka na Jean Marie Vianney Mudahinyuka. Andi mafaranga bayahabwaga binyuze muri sosiyete zabo z’ubucuruzi bayahawe kuri za konti zari muri BK, BCR, BACAR na BRD.

Izindi nterahamwe zayahawe muri ubwo buryo ni umucuruzi Vincent Murekezi wari umucungamari wa CDR i Butare na Édouard Bandetse wari Perezida wa MRND muri Cyangugu.

Minisitiri yerekanye imibare yashoboye kumenyekana bagiye bahabwa na bo bakagira ayo bashyira mu bikorwa byo gutoza interahamwe no gukora Jenoside.

Yasobanuye ko ubu buryo bwanakoreshejwe mu bindi bigo bya Leta nka ISAR yayoborwaga na Charles Ndereyehe, ikaragiro rya Nyanza ryayoborwaga na Dr Callixte Mirasano, OCIR THE ya Michel Bagaragaza, TABARWANDA ya Silas Mucumankiko, CIMERWA ya Marcel Sebatware n’abandi.

Yagaragaje kandi uruhare rw'abaganga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Butare yihariye umubare munini w'abaganga (68) bayigizemo uruhare, barimo 26 bo mu bitaro bya CHUB uhereye ku wabiyoboraga Dr Nshimyumukiza Jotham.

Muri Butare, habarurwa kandi abaforomo n'abakozi b'ibitaro 89 bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside. Muri bo, harimo n'uwayoboraga CDR muri Butare witwa Simeon Remera uvuka i Runyinya muri Huye n’umugore we na we wari umuforomokazi. Bombi bahungiye mu Bubiligi. Aba baganga n'abaforomo ubundi baba bitezweho kurengera ubuzima, bicanaga ubugome bukabije. Dr Nyiraruhango Berthe yishe umwana w’Umututsi amujombye umusumari mu gutwi.

Yasoje yibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari gahunda ya Leta yigishijwe ibyiciro byose by’Abanyarwanda, ashimangira ko icyadukiza kigakomeza kubaka u Rwanda ari uko uko twese twakwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda turwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->