KWIBUKA28: MINISITIRI W’UBUMWE BW’ABANYARWANDA N’INSHINGANO MBONERAGIHUGU YIFATANYIJE N’ABANYAMUKARANGE MU KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Mata 2022 Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damacggene BIZIMANA yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza – Mukarange mu gikorwa cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28. Tariki ya 12 Mata muri 1994, Abatutsi bari baturutse mu bice bitandukanye bahungiye kuri Paruwasi ya Mukarange bishwe bagabweho igitero n'interahamwe ndetse n'abasirikare.
Mu ijambo yabagejejeho, Minisitiri Bizimana yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri Mukarange no muri Kayonza muri rusange. Yavuze ko nta Jenoside ibaho iyo leta itabigizemo uruhare kandi ko ibanzirizwa no kubiba urwangano n'amacakubiri mu baturage. Yibukije ko mu bihe bitandukanye, Abatutsi bagiye batotezwa, abandi bakicwa haba muri za Nyarubuye, Mushubi, Nyundo, Mibirizi n’ahandi.
Yabahumurije agira ati: "Dufite amahirwe yo kuba dufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, buha buri munyarwanda wese icyubahiro, amahoro n'ishema akwiye, kandi burwanya amacakubiri”.
Minisitiri Bizimana yasoje asaba ababaye muri aya mateka y’urwango n’itotezwa byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gutanga ubuhamya kugira ngo ukuri gukomeze kumenyekana ndetse n’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro bikorwe kuko bifasha cyane abacitse ku icumu.
Minisitiri Bizimana yijeje Abacitse ku icumu rya Jeniside yakorewe abatutsi mu 1994 ko Leta izakomeza kubaba hafi no kubafasha gukomeza gutera imbere. #Kwibuka28
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…
Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…
Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…