KWIBUKA 28: TARIKI YA 9 GICURASI 1994, UBUFATANYE BW’UBUFARANSA NA LETA Y’ABICANYI MU GIHE CYA JENOSIDE
Mu gihe cya Jenoside, abasirikare bakuru b’ingabo za Leta y’u Rwanda bakomeje kugira imishyikirano n’abasirikare bakuru b’Abafaransa bari bashinzwe ikibazo cy’u Rwanda. Mu mishyikirano yageze aho ikamenyekana, harimo iyabaye hagati ya General Huchon na Lieutenant-colonel Rwabalinda.
1. Imishyikirano ku rwego rwo hejuru hagati y’abasirikare bakuru b’ingabo za Leta y’u Rwanda n’abasirikare b’Abafaransa
Tariki ya 9 Gicurasi 1994, General Huchon yakiriye Colonel Ephrem Rwabalinda wari umujyanama w’umuyobozi mukuru w’ingabo za Leta y’u Rwanda (FAR). General Huchon yabaye ingenzi mu bijyanye n’ imishyikirano n’ingabo z’u Rwanda. Yabaye umuyobozi w’umutwe wa gisirikare wa kabuhariwe ushinzwe by’umwihariko ubutumwa uhabwa n’inzego z’ubutasi. Yanabaye uwungirije General Quesnot wari umuyobozi w’urwego rwihariye rwa gisirikare rwari rushamikiye kuri Perezida Mitterrand, nyuma aza gushingwa urwego rwa gisirikare rushinzwe ubufatanye n’izindi ngabo mu mahanga, ari narwo rwari rushinzwe ibijyanye no guhugura ingabo zo muri Afurika. Niwo murimo yakoraga mu gihe cya Jenoside.
2. Imishyikirano hagati ya General Huchon na Colonel Rwabalinda
Mu mushyikirano bagiranye, abo basirikare bakuru babiri baganiriye cyane cyane ku bikurikira:
« Gushyigikira Leta y’u Rwanda mu rwego rwa politiki mpuzamahanga; kuba abasirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda […] mu gufasha abasirikare b’u Rwanda mu rwego rw’ ubufatanye; kureba niba hakoreshwa cyangwa ntihakoreshwe izindi ngabo z’amahanga; […] ».
General Huchon yiyemeje guha ingabo z’u Rwanda ibisasu bya105mm, amasasu y’imbunda nto zihabwa buri musirikare, n’ibikoresho by’itumanaho kugira ngo byoroshye imishyikirano y’ibanga hagati ye na General Augustin Bizimungu wari umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda. Iryo tumanaho ryagombaga gutegura kwinjira mu ntambara mu buryo butaziguye bw’Ubufaransa mu Rwanda:
«Telefone idashobora kumvirizwa yagombaga koroshya ibiganiro hagati ya General Bizimungu na General Huchon, yoherejwe i Kigali. Ibindi bikoresho by’itumanaho cumi na birindwi (17) byaroherejwe nabyo kugira ngo byoroshye itumanaho hagati y’imitwe ya gisirikare iri mu mujyi wa Kigali. Ibi bikoresho biri Ostende (mu Bubiligi) aho bitegereje gupakirwa mu bwato. Birihutirwa kandi gutunganya ahantu hagenzurwa n’ingabo z’u Rwanda hashobora kugwa indege mu mutekano wose. Ikibuga cy’indege cya Kamembe cyaratoranyijwe ariko imyobo ikirimo ikaba igomba kubanza gusibwa, kandi hagashakwa uburyo bwo gukumira abatasi bashobora kuza mu nkengero z’icyo kibuga ».
Rwabalinda yatashye i Kigali afite telefone ikoreshwa n’ibyogajuru yari ashyiriye umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda kugira ngo ashobore kuyikoresha mu gihe yagiye ku birindiro by’izo ngabo.
Leta y’abicanyi yakomeje kwakira ubufasha bwa gisirikare bw’Ubufaransa, ibishyigikiwemo n’abasirikare b’icyo gihugu, kandi byemejwe n’abayobozi b’Abafaransa, barangajwe imbere na Perezida Mitterrand.
A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…
On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…
A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…
On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…
Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…
Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…
Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…
Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…
The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…