Kwibuka30:Min. Dr Bizimana yifatanyije n’Abanyarulindo ku Rwibutso rwa Mvuzo

Uyu munsi, ku wa 10 Gicurasi 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Rulindo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Mvuzo ruherereye mu Murenge wa Murambi; aho muri uru Rwibutso hanashyinguwe indi mibiri 40.

Mu ijambo rye, yagaragaje ibimenyetso by'amateka byerekana imiterere y'irondabwoko n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda, yibanda kuri politiki y'urwango n'itoteza ryakorewe Abatutsi ku butegetsi bwa Kayibanda na Habyarimana.

Yagaragaje umugambi muremure wa Jenoside ahereye ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri 1992 na 1993 muri Shyorongi na Mbogo buyobowe n'abategetsi bakuru bo muri MRND kuva kuri ba burugumesitiri Hitimana Alexandre na Twizeyimana Vincent bayoboraga izo komini.

Aba baburugumesitiri bafatanyaga n'abategetsi bo muri Hutu Pawa bakomokaga muri Kigali Ngari: Matayo Ngirumpatse wari Perezida wa MRND, Depite Habimana Bonaventure, Depite Kinyoni Stanislas, Minisitiri Munyazesa Faustin, Col Felicien Muberuka n'abandi.

Yifashishije ingero nziza z'abahanga bitandukanije na politiki rutwitsi ya MRND barimo Mfizi Christophe na Prof Jean Gualbert Rumiya, yatanze ubutumwa busaba abaturage gukomeza gushyira hamwe.

Yabasabye kubaka u Rwanda rwa twese no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu miryango kuko ariho ikunze kwigishirizwa.

 

 

 

Topics


Amadini ahishira abakoze Jenoside yaburiwe, ADEPR ishimirwa kwambura ubushumba abayigizemo uruhare

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yanenze amadini n’amatorero ahishira abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimira Itorero…

Read more →

Over 500 Genocide Convicts Begin Reintegration Training Ahead of Release

A total of 526 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi have begun a reintegration training programme to prepare…

Read more →

Minister Bizimana urges ADEPR pastors to promote unity and resilience

The Minister of National Unity and Civic Engagement, Dr Jean-Damascène Bizimana, has urged senior pastors of the ADEPR Church to uphold leadership…

Read more →

Over 260 genocide convicts complete unity and resilience training ahead of reintegration

A total of 266 inmates convicted of crimes related to the 1994 Genocide against the Tutsi, including 101 women, have successfully completed a unity…

Read more →

“Genocide Guilt Is Personal, Not Inherited” - Rwandan Diaspora in Europe Engaged in Dialogue on Unity and Resilience

On 21 February 2026, the Ministry of National Unity and Civic Engagement (MINUBUMWE) convened an unprecedented dialogue with Rwandans living in…

Read more →

Genocide convicts urged to shun divisionism, embrace gender equality ahead of release

A total of 262 convicts of the 1994 Genocide against the Tutsi who are nearing completion of their sentences are undergoing a reintegration training…

Read more →

Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →
-->