1959-94: Min. Dr Bizimana yagaragaje ko ubwicanyi iteka bwategurwaga na Leta

Kuri uyu wa 22 Mata 2024, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Gisagara mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kansi. Ni Urwibutso rusanzwe rushyinguyemo Abatutsi 10.192; uyu munsi rukaba rwashyinguwemo indi mibiri 31 yabonetse.

Mu ijambo rye, yifashishije ibimenyetso by'amateka bifite gihamya zanditse, yagaragaje ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuva mu 1959-1994 iteka bwabaga bwateguwe n'ubutegetsi, bukabushakira urwitwazo, aho Abatutsi babeshyerwaga ko ari bo nyirabayazana w'ibibazo Igihugu gifite.

Yashimangiye ko urushyi bivugwa ko Sushefu wo ku Ndiza, Mbonyumutwa Dominique yakubiswe atari rwo rwatumye Abatutsi bicwa mu Gushyingo 1959, kuko abasore bane bamusagariye bafashwe bagafungwa, ntibyari kuba ngombwa rero ko Abatutsi bicwa mu Gihugu hose.

Yagaragaje ko kwicwa kw'Abatutsi, gutwikirwa no kumeneshwa mu 1959 wari umugambi w'ubutegetsi wari umaze amezi menshi ucurwa, nyuma y'aho Umwami Rudahigwa agaragaje ko u Rwanda rukeneye ubwigenge bikarakaza Ububiligi. Ni bwo Koloneli Guy Logiest yoherejwe kuza kuyobora u Rwanda avuye muri Congo, aza afite inshingano nyamukuru yo gukura Abatutsi mu butegetsi hagashyirwaho PARMEHUTU yari yubakiye ku ivanguramoko. Ibi Logiest yabyiyandikiye ubwe mu gitabo cye yise "Ma mission au Rwanda, un blanc dans la bataille Hutu-Tutsi" cyasohotse mu mwaka wa 1988.

Min. Dr Bizimana yagaragaje ko kuva ubwo, ubutegetsi bwa PARMEHUTU n'ubwa MRND bwatatiye igihango cy'Ubunyarwanda, bwibasira Abatutsi, bubakura mu mirimo no mu mashuri, ndetse bigera n'aho n'umuzungu ukoresha Umututsi yirukanwa mu Rwanda. Hari n'abapadiri birukanwe kubera kuvugira Abatutsi.

Yibukije ko kimwe mu biranga icyaha cya jenoside harimo no gushyira itsinda ry’abantu mu mibereho mibi hagamijwe kubapyinagaza, kubatera agahinda n’ibikomere bihoraho, bityo uko kujujubya Abatutsi bikaba ari jenoside. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaje ari umusozo.

Yasoje asaba ababyeyi gushyira imbaraga mu kurera neza abana babo, babarinda inyigisho z'ivangura n'amacakubiri, babatoza ubumwe n'izindi ndandangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, kugira ngo dukomeze kubaka u Rwanda rwunze ubumwe kandi twese dufitemo uburenganzira bungana.

Topics


Reflecting on achievements of the “Reinforcing Community Capacity for Social Cohesion and Reconciliation through Societal Healing” program

On 25 November 2025, Permanent Secretary Eric Mahoro joined stakeholders to reflect on the results of the “Reinforcing Community Capacity for Social…

Read more →

Bigogwe yabaye indiri y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi – Min. Dr Bizimana

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Uturere twa Nyabihu na Rubavu mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi watangiye mu 1990 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rulindo, mu gikorwa cyo Kwibuka…

Read more →

Ntidukwiye kugira abana imbata y'amateka mabi twanyuzemo tubahisha ukuri – Min. Dr Bizimana

Ku wa 15 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe…

Read more →

Amahoro dukesha Inkotanyi tuyasigasire – Min. Dr Bizimana

Ku wa 3 Gicurasi 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Kwibuka ku nshuro ya…

Read more →

Kwibuka 31: Ingabire Warns of Rising Genocide Ideology at U.S. Embassy Event

The Executive Director of the Memory and Genocide Prevention Department, Veneranda Ingabire, delivered a keynote address at the 31st commemoration of…

Read more →

Habyarimana Juvenal yatangiye gutoteza Abatutsi mu 1965 – Min. Dr Bizimana

Ku wa 27 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe…

Read more →

Ubutegetsi buriho butabishatse jenoside ntitegurwa kandi ntiba – Min. Dr Bizimana

Ku wa 26 Mata 2025, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene n’abandi bayobozi, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu Kwibuka ku nshuro ya 31…

Read more →

Igihango cy’Urungano: Min. Dr Bizimana yasabye urubyiruko kurwanya ababiba urwango

Ku wa 25 Mata 2025, muri Intare Conference Arena habereye ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, rigamije kwibuka urubyiruko rwazize…

Read more →
-->